NYARUGENGE: HABAYE INAMA Y’IHURIRO RY’UBUMWE N’UBWIYUNGE
Abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 bateraniye kuri Hotel Sainte Famille basuzuma uko ibikorwa by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa bihagaze mu karere ka Nyarugenge
Muri iki gikorwa, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru yibukije abitabiriye iri huriro ko Leta y’Ubumwe yashyizeho “Ndi Umunyarwanda” nk’Umusingi w’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Yashimiye RPF Inkotanyi yabohoye Igihugu ndetse hagakorwa ibishoboka byose mu kubungabunga Ubumwe n’Ubudaheranwa. Yasabye abari aho gukomeza kwishakamo ibisubizo hashingiwe ku biriho yibutsa abagize iri huriro gukomeza kuba umusemburo w’Iterambere ry’abaturage, avuga ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gukorana neza nabo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere Wungirije Madamu Nshutiraguma Esperance yavuze ko Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Nyarugenge ari bumwe mu buryo bwatekerejwe bwo kubaka urubuga ruhoraho rwo kungurana ibitekerezo, guhana amakuru ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no kurushaho kwegereza ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa abanyarwanda n’inzego z’ibanze ngo babigire ibyabo.
Insanganyamatsiko y’iki gikorwa iragira iti: “Gusigasira Ubumwe n’Ubudahenanwa bw’Abanyarwanda, Ishingiro ryo kubaka amahori arabye”
Mdamu Nshutiraguma yashje agira ati: “Amahoro arubakwa kandi yubakwa n’abashyize hamwe, binyuze mu ihuriro rero abagize ihuriro ry’akarere ka nyarugenge, dufite inshingano zo kungurana ibitekerezo ku gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda no gufata ingamba ku cyabwotorera”
Bamwe mu bagize Uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi nabo basangije abitabiriye iki gikorwa urugendo rwabo rwo gusaba imbabazi ndetse n'Abakorewe Jenoside bari bahari basobanura urugendo rwabo rw'uko batanze imbabazi ubu bakaba babanye mu mahoro n'Ababakoreye Genocide
Bimwe mu bikorwa bisigasira ubumwe bw’Abanyarwanda