NYARUGENGE HABAYE UMUGOROBA W’IMIRYANGO
Ejo hashize tariki 22 Kamena 2025 mu midugudu yose igize Akarere kacu ka Nyarugenge habaye Umugoroba w’Imiryango aho abashinzwe Iterambere ryumuryango, Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), abayobozi b’utugari n’abandi bahuye maze baganira ku ngingo zinyuranye zijyanye no kurwanya amakimbirane,Ibikubiye mu Itegeko itegeko Nomero 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango, Isuku, kwitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza n’ibindi
Umugoroba w’Imiryango ni iki?
Ni Urubuga abagize imiryango batuye mu mudugudu bahuriramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi aho ariho hose.
Intego z’Umugoroba w’Imiryango: