NYARUGENGE HABAYE UMUGOROBA W’IMIRYANGO

Ejo hashize tariki 22 Kamena 2025 mu midugudu yose igize Akarere kacu ka Nyarugenge habaye Umugoroba w’Imiryango aho abashinzwe Iterambere ryumuryango, Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), abayobozi b’utugari n’abandi bahuye maze baganira ku ngingo zinyuranye zijyanye no kurwanya amakimbirane,Ibikubiye mu Itegeko itegeko Nomero 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango, Isuku, kwitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza n’ibindi

Umugoroba w’Imiryango ni iki?

 Ni Urubuga abagize imiryango batuye mu mudugudu bahuriramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi aho ariho hose.

Intego z’Umugoroba w’Imiryango:

  • Guteza imbere imibanire n’imibereho myiza y’abagize imiryango mu Mudugudu;
  • Gutegura abagiye gushinga urugo
  • Gukumira ibyaha mu miryango;
  • Gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango igize Umudugudu;
  • Guteza imbere uburere, uburezi n’uburenganzira bw’abana n’ ubw’abagize umuryango bose;
  • Kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango;
  • Guteza imbere ubukungu mu miryango hagamijwe imibereho myiza y’abayigize kandi babigizemo uruhare;
  • Gutoza abagize umuryango kwitabira gahunda zose za Leta.
Back