NYARUGENGE: HABONETSE UMUSARURO USHIMISHIJE MU GIHEMBWE CY’IHINGA 2025A

Igihembwe cy’Ihinga 2025A cyatangijwe tariki ya 16 Nzeri 2024 kirangira 15 Mutarama 2025 cyabonetsemo umusaruro ushimishije mu mirenge y’Akarere ka Nyarugenge ikorerwamo ubuhinzi ariyo Mageragere, Kanyinya, Kigali na Nyamirambo mu tugari twa Gasharu na Rugarama.

Muri rusange muri iki gihembwe cy’Ihinga hibanzwe ku bihingwa bikurikira: Ibigori, Ibishyimbo, Umuceri ndetse n’Imboga zihingwa ku bwinshi mu gishanga cya Nyarufunzo mu murenge wa Mageragere ndetse na Yanze mu murenge wa Kanyinya tutibagiwe n’Inkuka z’Imigezi ya Nyabugogo, Nyabarongo n’Akagera. 

Mu bijyanye n’Umusaruro wabonetse, hasaruwe ibigori bingana na toni 214,6 ku buso buhujwe bwa hegitari 5 gusa. Tugereranyije habonetse toni 4,3 kuri buri hegitari yahinzwe. Ibishyimbo byasaruwe ku kigereranyo cya toni 131,9 kuri hegitari 150 z’ubuso bwahinzweho ibishyimbo. Umuceri wo habonetse toni 40 ku buso bugera kuri hegitari 8 gusa zahinzwe. Ibi bivuze ko toni 5 zasaruwe kuri hegitari imwe.  Imboga zo zihora zihingwa n’ubu barimo guterwa izindi. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge kandi bukomeje gushishikariza abahinzi gukomeza gutegura imirima mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy’Ihinga cya 2025B ndetse aho bishoboka nko mu nkuka z’ibishanga bagakomeza gukoresha imashini bakuhira. 

Mu Rwanda habe ibiryo!

Back