NYARUGENGE: HAGIYE KUBAKWA URUGANDA RUTUNGANYA AMAZI YANDUYE
Uru ruganda ruzubakwa mu Karere kacu ka Nyarugenge ku Giticyinyoni Umurenge wa Kigal. Akagari ka Nyabugogo. Ni mu mushinga wiswe Kigali ‘Centralized Sewerage System’ kandi biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni 63 z’Amadorali (ni ukuvuga arenga miliyari 100 z'amafaranga y'U Rwanda). Ruzubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri kandi ruzaba rugizwe n’imiyoboro ireshya na Kilometero 92 izubakwa munsi y’ubutaka mu Mirenge ya Kigali, Nyarugenge, Gitega na Muhima, noneho amazi yanduye aho kugira ngo abantu bajye bayamena mu myobo bacukuye ahubwo bayayobore muri za mpombo nini ziyajyane aho atunganyirizwa.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 12.000 z’amazi yanduye ku munsi. Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi miyoboro izaba ifite ubushobozi bwo gutwara amazi yanduye aturutse mu ngo zirenga 208.000. Ubusanzwe hirya no hino mu ngo abantu bagiraga imyobo basukamo amazi yanduye, abahanga bavuga ko iyo myobo ishobora guteza ibibazo kuko bituma ubutaka bworoha kurushaho maze abubatse nk’ahantu ku gasozi izo nzu zose zikaba zakwangirika.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza, yabwiye itangazamakuru ko uyu mushinga ugamije korohereza abantu kudakomeza gucukura imyobo ifata amazi yanduye ahubwo hakoreshejwe ibitembo byabugenewe agakusanyirizwa hamwe agatungabywa agasubizwa mu migezi cyangwa mu bishanga ariko adakomeje kujya aho ashobora gusenyera abatuye nko ku misozi kuko uko wacukura icyobo kose umuturanyi ukuri munsi yawe bimugiraho ingaruka.
Uyu mushinga w’uruganda ruzatunganya amazi yanduye ruzashyirwa ku Giticyinyoni, inyigo igeze ku musozo ubu bagiye gutangira kuwushyira mu bikorwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanda niba nta gihindutse. Prof Munyaneza yavuze ko ku ikubitiro bazibanda cyane muri Quartier Commerciale n’ahandi hatandukanye bafate amazi yanduye bayayobore mu mpombo zabo ubundi ajye gutunganywa ku Giti cy’Inyoni.
Muri uyu mushinga munini ujyanye n’isukura amazi aturuka mu ngo ziri hariya nko kuri Onatracom, mu bice bya Biryogo, ukamanuka hasi ukaza ugafata Kiyovu, ukamanukira kuri Cercle Sportif ukajya mu Kanogo ugakomeza hasi na hariya hari RSSB. Ayo mazi yo mu ngo yose azafatwa akomeze Nyabugogo na Cyahafi.’’