NYARUGENGE: HAKOZWE AMATORA YA KOMITE Y’IHURIRO RY’ABANA

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve kuri uyu wa 1 Nzeri 2025 yakurikiranye amatora ya Komite z’Ihuriro ry’Abana mu Karere kacu ka Nyarugenge ahatowe abakurikira:

  • Perezida: Uwashema Sabrine
  • Visi Perezida: Rwego Karabo Eva
  • Umujyanama wa I: Uwase Kevine
  • Umujyanama wa II: Akarabo Gisubizo
  • Uhagarariye Abafite Ubumuga: Mugisha Islael

Aya matora yayobowe n’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yabaye mu mucyo, mu kuri no mu bwisanzure aho abana babanje kwiyamamaza, bavuga imigabo n’imigambi yabo maze bagenzi babo bagatora bakurikije uwatanze ibitekerezo byabanyuze. 

Madamu Uwamahoro Genevieve, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije yabashimiye ubuhanga n’ubwenge bagaragaje abasaba gukomeza kwiga bashyizeho umwete kuko aribo bayobozi n’abakozi b’Igihugu mu nzego zose mu minsi iri imbere. Yabifurije amahirwe mu cyciro gikurikikiyeho aricyo kwiyamamaza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. 

Back