NYARUGENGE: HARATEGURWA IGIHEMBWE CY’IHINGA 2026A

Abarebwa n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 4 Nzeri 2025 bahuriye ku Karere maze bagaragarizwa aho imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2026A igeze banarebera hamwe imihigo y’ubuhinzi n’ubworozi 2025-2026.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis yasabye abarebwa n’Ubuhinzi mu Karere ka Nyarugenge kwihutisha gutegura imirima hakiri kare kugira ngo imvura nigwa bahite batera imyaka. Yakomeje abwira abashinzwe ubuhinzi mu Karere ati: “Abatuye Akarere bariyongera ariko mwibuke ko ubutaka bwo butiyongera bityo rero mugomba gukomeza gukangurira abaturage kongera umusaruro bakoresha ifumbire yaba mvaruganda cyangwa imborera ndetse bakanakoresha imbuto z’indobanuro bityo bakihaza mu biribwa

IMWE MU MIHIGO YAGANIRIWEHO   

  • Gushyira inka 103 mu bwishingizi
  • Gushyira inkoko 2,000 mu bwishingizI
  • Gushyira ingurube 26 mu bwishingizi
  • Gutera intanga inka 600
  • Gukingira indwara y’ubutaka inka 3,250
  • Gukingira amakore (brucelosis) inka 500
  • Gukingira ubuganga (RVF) inka 3,250
  • Gukingira (PPR) ihene 4,000
  • Gukingira (PPR) intama 100
  • Gukingira ibisazi (rabies) amatungo 500
  • Gutanga inka 80 ku miryango ikennye

BAMWE MU BITABIRIYE IYI NAMA

  • Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ifite ibikorwa by’ubuhinzi ya Mageragere, Kigali, Kanyinya na Nyamirambo
  • Abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi ku rwego rw’Imirenge
  • Abakozi b’Utugari bashinzwe ubukungu n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage (EHCDOs)
  • Abacuruzi b’inyongeramusaruro (Agro dealers)
  • Abajyanama w’ubuhinzi umwe ku rwego rw’Akagari mu Mirenge ya Mageragere, Kigali, Kanyinya na Nyamirambo
  • Abafashamyumvire mu buhinzi
  • Abayobozi ba koperative nini z’ubuhinzi

Mu Karere ka Nyarugenge, ubuso bw’ubutaka bwateganyirijwe ubuhinzi tugendeye kuri KCMP (Kigali Conceptual Master Plan) bungana na Ha 3,134 zirimo Ha 225 ha z’ubutaka bwo mu bishanga na Ha 2,909 bw’ubutaka butari ku misozi ihanamwe cyane. Ubu buso ni sites z’ubutaka bukorerwaho gahunda yo guhuza Ubutaka (Land use consolidation) hatarimo ubuso bw’uturima duto duherereye hafi y’ingo z’abaturage cyangwa se ubutaka bw’igishanga buhinzweho ibisheke bya Madhvani Group

Back