NYARUGENGE HARI KUBA UBUKANGURAMBAGA BWA GAHUNDA YO GUFASHA ABATURAGE KWIKURA MU BUKENE BO UBWABO

Mu karere ka Nyarugenge hatangijwe Icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gufasha abaturage kwikura mu bukene babigizemo uruhare bo ubwabo kandi mu buryo burambye. Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Kigali uyu munsi tariki 7 Gicurasi 2024 kikaba kizamara icyumweru, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uri Urugero rw’Ibishoboka”

Muri iki gikorwa haremewe abagore bahujwe n’amahirwe ahari kuko bari bagaragaje ko bakeneye igishoro. Ni abagore baturuka mu miryango 33 bahujwe n’amahirwe ahari aho bahawe igishoro cyo kunganira imishinga bakoraga mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene ku bufatanye nabafatabyabikorwa banyuranye.

 IBY’INGENZI MURI GAHUNDA YO GUFASHA UMUTURAGE KWIKURA MU BUKENE UBWE

- Uruhare rw’umuturage mu kwivana mu bukene we ubwe; akumva ko iterambere rihera kuri we ubwe, agakora agamije kwigira (Self-reliance) bishimangirwa n’amasezerano yo kwikura mu bukene urugo rusinya

- Kunoza imikoranire hagati y’Inzego za Leta n’Abafatanyabikorwa mu guhuza n’amahirwe ingo ziri mu bukene mu buryo bukomatanyije, kuzikurikirana no kububakira ubushobozi;

- Gushingira ku mahirwe (akazi n’ibindi) ahari, haba muri Leta cyangwa mu bafatanyabikorwa, agahuzwa n’abaturage bakennye kandi bafite imbaraga zo gukora hashingiwe ku cyo urugo rukeneye cyarufasha kwikura mu bukene.

- Gahunda yo kwivana mu bukene ishingira kuri Gahunda zisanzwe zihari za leta (VUP, FS n’izindi)  cyangwa abafatanyabikorwa  ba Leta mu iterambere .

- Gukurikirana ku buryo buhoraho uko urugo rutera intambwe binyuze mu nzego z’ubuyobozi n’abafashamyumvire batandukanye (Parasocial workers)

- Gushyira ku gihe amakuru ku mibereho y’ ingo ku buryo buhoraho kugira ngo ubufasha bushingire ku gukemura ibibazo abaturage bafite (Social Registry)

Back