NYARUGENGE: HARIMO GUKORWA BYINSHI MU KURWANYA IBIYOBYABWENGE
Kuri iyi tariki ya 01 Nyakanga 2025, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’imibereho mu karere ka Nyarugenge, Bwana Nkunda Evariste ari kumwe na bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere mu kurwanya ibiyobyabwenge bagiriye Ikiganiro ku ISANGO STAR/TV & RADIO aho bagarutse ku birimo gukorwa mu karere bijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge.
Abafatanyabikorwa b’Akarere mu kurwanya ibiyobyabwege aribo Bwana Harerimana Leon Placide na Bwana Nshimiyimana Alain bagaragaje imiterere y’ibiyobyabwenge mu Karere, ababikoresha n’ingaruka zabyo ndetse n’uburyo ababaswe nabyo bashobora gukurikiranwa bakavurwa bagakira. Banasabye urubyiruko rutarabikoresha kubyirinda kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’imibereho mu karere ka Nyarugenge Bwana Nkunda Evariste yasabye abantu bose ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza h’urubyiruko bigakenesha imiryango n’ibindi bibi.
IBIRIMO GUKORWA MU KURWANYA IBIYOBYABWENGE:
IBIYOBYABWENGE BIHAGARAGARA