NYARUGENGE: HASHYIZWEHO SITE 32 ZIZIFASHISHWA MU KWITA KU RUBYIRUKO RURI MU BIRUHUKO
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ms. Umutoni Sandrine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis, abagize Inzego z’Umutekano, imbaga y’urubyiruko n’ababyeyi bakurikiranye igikorwa cyo gutangiza gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko cyabereye kuri Club Rafiki no mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge. Iki gikorwa cyatangijwe ejo hashize tariki 23 Nyakanga 2025.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Bwana ingangare Alexis yavuze ko mu mirenge 10 igize Akarere kacu ka Nyarugenge hashyizweho site 32 zizakoreshwa muri gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko zirimo site 10 z'Icyitegererezo. Izo site zose zifite ibyangombwa byose byo gufasha abana bazahatorezwa
Madamu Urujeni Martine yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko, barushaho kunguka ubumenyi, kwiga indangagaciro no gusabana.
Ati: "Ntabwo wagira ubuzima bwiza unywa ibiyobyabwenge, utazi indangagaciro z’umuco wacu, utazi kirazira, n’ibindi. Ibyo byose nimubimenya mukabizirikana muri iki gihe iyi gahunda izamara, bizababera impamba, bibungure ubundi bwenge muzasubirana ku ishuri nyuma y’ibi biruhuko."
Mu Mujyi wa Kigali hose hazatozwa abana n’urubyiruko bagera hafi ku bihumbi 40, kuri site 144.
Iyi gahunda izamara igihe gisagaho gato ukwezi, aho abayitabiriye bazajya batozwa buri wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu mu masaha y'igicamunsi (kuva 13h30 kugeza 16h00).