NYARUGENGE: HATANGIJWE IBIKORWA BYO KWIBUKA

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 07 Mata 2026, mu Karere ka Nyarugenge hatangijwe Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi aho ku rwego rw'Akarere ka Nyarugenge byabanjirijwe n'Igikorwa cyo gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gitega (Cyahafi). Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije, IBUKA, AVEGA, Inzego z'Umutekano n'imbaga y'abaturage.

Umutangabuhamya Gakire Steven yavuze ku mubabaro ukomeye Abatutsi banyuzemo agaruka ku bitero by'interahamwe byaturutse hirya no hino muri Gitega bibagotera kuri Hindu Mandari barabica bahagarikwa n'uko bwari bwije. Yashimiye Leta ko yabashije kubaka igihugu cyari cyarasenyutse.

Perezida wa IBUKA muKarere ka Nyarugenge, Bwana Safari Hamudu yasabye abazi aho abishwe bajugunywe kuherekana kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Yagize ati:"Kwibuka ni umwenda tubafitiye kuko aribwo buryo dufite bwo kubaha agaciro" Yashimiye Leta intambwe yateje Abarokotse Jenoside mu nzego zinyuranye

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge, Madamu Uwamahoro Genevieve yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi asaba buri wese gutanga umusanzu we mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwirinda amacakubiri ayo ariyo yoseno guha urubyiruko indangagaciro zubakiye ku muco nyarwanda. Yavuze ko Akarere kazakomeza gushyigikira Imibereho myiza y'Abarokotse Jenoside.

Back