Icyumweru cyahariwe Umujyanama mu karere ka Nyarugenge cyatangijwe taliki ya 9 kikazageza ku ya 16 Werurwe 2022. Iki cyumweru kizasorezwa mu murenge wa Kanyinya mu kagali ka Nzove ku wa 16 werurwe 2022. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yatangije ibikorwa byo kugitangiza ku mugaragaro mu kagari k'Agasharu Umurenge wa Nyamirambo. Bwana Ngabonziza Emmy yasabye abatuye akarere kwita ku bintu bikurkira muri iki cyumweru:
- Kwita ku mitangire myiza ya Service zigatangirwa ku gihe ndetse ijwi ry’umuturage rigahabwa agaciro umuturage akaba ku isonga
- Kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza
- Gukangurira abaturage kugira uruhare muri gahunda za Leta
- Kwimakaza imikorere ishingiye ku ntego
Iki gikorwa cyahuriranye na gahunda "Isibo Igicumbi cya “EJO HEZA" aho muri iki cyumweru hazabaho gusinya imihigo ijyanye no kwizigamira uhereye ku ngo zigize Isibo muri buri mudugudu. Mu tugari twose tugize akarere, umuyobozi w'Inama Njyanama iki cyumweru kizarangira asinyanye imihigo yo kuzamura ubwizigame muri gahunda yo kwizigamira ya “Ejo Heza” na ba Mutwarasibo ndetse n'abajyanama b'imibereho myiza mu Midigudu.
Ibikorwa binini biteganyijwe:
- Kurushaho gusura abaturage hakemurwa bimwe mu bibazo by’abaturage (Ibibazo bijyanye n’amakimbirane mu miryango, iby’irangamimerere, ibijyanye n’ubutaka, hanarangizwa imanza zakiriwe zidafite imbogamizi.
- Imigenzurire ku mitangire ya Serivisi hagasurwa inzego za Leta n’izigenga zitanga harebwa uko batanga serivisi.
- Kugaragariza abaturage icyegeranyo cyakozwe n’Urwego rw’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kigaragaza uko abaturage bishimira imitangire ya Service babona
- Gukangurira abaturage b’Akarere ka Nyarugenge bafite ibibazo bijyanye n’Ubutaka, kuzitabira gahunda y’Icyumweru cy’Ubutaka kizatangira ku wa 14-18/03/2022 kuri Expo Ground ya Gikondo bakabakemurira ibibazo bafite.
- Kuzifatanya n’abayobozi batandukanye harimo n’ubuyobozi bw’Akarere n’Abajyanama mu muganda wo ku wa 12/03/2022
- Gukemura ibibazo bijyanye n’irangamuntu ndetse n’irangamimerere ku bufatanye na NIDA
- Ubukangurambaga ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (kugarura abana mu ishuri baritaye, Umudendezo w’abaturage, kwita ku kibazo cy’abana batewe inda imburagihe n’ibindi