NYARUGENGE: HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWISWE: UMUDENDEZO W’UMUTURANYI, INSHINGANO ZANJYE
Kuva mu Ukwakira 2017, Leta yatangiye gahunda yo gukusanya amakuru kuri bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, birimo: kubakira Imiryango idafite amacumbi, gusana no kuvugurura ifite amacumbi adakwiye, kubaka ubwiherero ku ngo zitabufite, gusana no kuvugurura ubwiherero butujuje ibisabwa no kureba niba hari umuryango waba ukirwaje amavunja. Hari kandi kurwanya imirire mibi, gufasha imiryango ikibana n’amatungo gutandukana nayo, gusubiza abana mu ishuri, kurwanya inda ziterwa abangavu hanakurikiranwa abagabo bakoze ibyo bikorwa bakabihanirwa.
Muri iryo kusanya makuru mu Karerere ka Nyarugenge hagaragaye imiryango 4,525 ifite ibibazo bikurikira byagombaga gukemurwa :
Nyuma yo gukemura ibi bibazo byavuzwe haruguru hakagaragara ko hagenda havuka ibindi nabyo bibangamye imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, umuturage n’Ubuyobozi bafatanyije, Akarere kashyizeho gahunda yiswe ʺUMUDENDEZO W’UMUTURANYI-INSHINGANO ZANJYE’’.
Iyi gahunda igamije gucyemura mu buryo buhoraho ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security issues) binyuze mu nsanganyamatsiko yavuzwe haruguru bigakorwa habayeho ubufatanye na buri muturage w’Akarere