NYARUGENGE: HATASHWE IKIRARO CYO MU KIRERE GIHUZA KANYINYA NA JALI
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy ari kumwe n’Umufatanyabikorwa Bridge to Prosperity (B2P), abagize Inzego z’Umutekano n'abaturage batashye ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere cya Nyakirambi gihuza Umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge n’umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo.
Muri iki gikorwa cyabaye tariki 21 Kamena 2023, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yashimiye B2P kuri iki gikorwa cyatashywe, asaba abaturage ko iki kiraro kitabafasha mu kwambuka gusa ahubwo kibafashe no kwiteza imbere bagikoresha mu bikorwa by'ubucuruzi bubahuza n'ibindi bice
Madamu Diane Ntaganzwa Sine waruhagararoye B2P yagaragaje ko iki kiraro gifite Uburerebure bwa metero 33 ndetse yibutsa ko hari abaturage bahuguwe mu rwego rwo gukomeza gufata neza iki kiraro cyatwaye miliyoni zigera kuri 76
Bwana Rwagasore Marcel utuye mu mudugudu wa Nyakirambi mu Kagari ka Nyamweru yagaragaje ko mu gihe cy'imvura Umugezi wajyaga wuzura abantu bakabura uko bambuka. Yishimiye ko iki kiraro kizoroshya ubuhahirane n'ingendo ku bana bajyaga mu mashuri, ku isoko no kwa Muganga