NYARUGENGE: HATERANYE INAMA RUSANGE YA CNF

Ku karere ka Nyarugenge uyu munsi kuwa 25 Kanama 2023 habereye Inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw'Akarere igamije kwishimira ibyagezweho na ba Mutimawugo mu mwaka wa 2022-2023 ndetse no kureberahanwe ibizakorwa mu mihigo itaha y’Umwaka wa 2023-2024.

Muri iyi nama kandi hakozwe igikorwa cyo gusinyana Imihigo ya Mutimawurugo 2023-2024 hagati y'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyarugenge n'ubuyobozi bw'akarere ndetse hanatangwa ibihembo ku Mirenge yesheje imihigo kurusha indi aho umurenge wa Nyamirambo ariwo wegukanye umwanya wa mbere.

Abagore biyemeje kurushaho gushyira imbaraga mu mihigo ya Mutimawurugo barushaho guhanga udushya tugamije guteza imbere umuryango no kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Inama y'Igihugu y'Abagore ni urubuga rw'ubuvugizi n’ubukangurambanga ku bibazo by’abagore hagamijwe kongera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange n’iry’Abagore by’umwihariko.

Inama y’Igihugu y’Abagore igenwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’U Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2006 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 139, Ishyirwaho n’Itegeko N0 02/2011 ryo kuwa 10/02/2011 rigena imiterere, inshingano n’imikorere by'Inama y'Igihugu y'Abagore (CNF)

Back