NYARUGENGE: HATOWE UMUKOZI W’INDASHYIKIRWA MU 2025
Mu mpera z’Icyumweru gishize, abakozi b'Akarere ka Nyarugenge kuva ku rwego rw'Utugari kugera ku Karere bahuriye ku cyicaro cy’Akarere maze bahabwa ikiganiro muri gahunda y'ukwezi kwahariwe Umurimo. Iki kiganiro cyari muri gahunda yo kwizihiza umunsi w’Umurimo usanzwe wizihizwa tariki ya mbere Gicurasi aho uyu mwaka wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ihangwa ry'Umurimo, intego dusangiye”.
Nyuma y’Ibiganiro, abakozi batoye Hakizimana Alphonse nk'umukozi w'indashyikirwa. Hakizimana Alphonse ni umukozi wo mu ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyarugenge akaba ashinzwe Uburezi mu mashuri abanza no mu masomero y'abakuze.
Bwana Ingangare Alexis, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yasabye abakozi b’Akarere gukorana umurava bakurikije uko imihigo yabo iri maze bakagera ku ntego. Yagarutse ku kamaro ko gukorera hamwe nk’ikipe, guhora biyungura ubumenyi mu kazi no gutanga serivisi inoze kandi ibyo byose bikibanda ku gushyira umuturage ku isonga, aho yongeye kubibutsa ko ibikorwa byose bakora bagomba kubisanisha no guteza imbere umuturage no kumwumva kugira ngo dushobore kujyana mu cyerekezo cy’Igihugu.