NYARUGENGE: HIZIHIJWE UMUGANURA

Mu murenge wa Kanyinya akagari ka Taba umudugudu wa Taba niho hizihirijwe Umuganura kuri uyu wa 4 Kanama 2023. Ni igikorwa cyaranzwe no kuganuzanya hagati y’Abaturage aho abaturage b'amikoro make cyangwa batashoboye kugira umusaruro mwiza bahawe na bagenzi babo ibifungurwa, amata n'ibindi.

Bwana Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye abaturage ku gikorwa cyiza cyo kuganuza bagenzi babo. Ashima kandi ko abadafite ubwisungane mu kwivuza na bo bishyuriwe ku buryo aka Kagari ka Taba kageze ku 100%. Yabasabye gukomeza guharanira ubumwe bwabo bakarwanya icyo ari cyo cyose cyabatandukanya.

Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’ubukungu yibukije ko uyu muganura uje dusohotse mu cyorezo cya COVID19 aho ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwakoze ibishoboka byose mu kubonera abaturage inkingo n’ibindi byo kubafasha.

Yanakomoje ku biza igihugu cyanyuzemo nabyo Leta igakora ibishoboka byose ikarwana ku baturage bayo. Yagize ati:“tugire umuganura mwiza ariko kandi twibuke abaturanyi bacu n’abavandimwe batabashije kubona umusaruro ushimishije maze dusangire kubyo dufite”

Yakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane atuma batabana neza asaba  ababyeyi kuganiriza abana bakamenya umuco ariwo soko Igihugu kivomamo ibyiza byagezweho anabibutsa gukomeza gusabana ariko kandi badasesagura bakibuka kwiteganyiriza ejo hazaza

Back