NYARUGENGE: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGEZE MU ZABUKURU

Mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge uko ari 10 kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025 hizihijwe Umunsi mpuzamahanga  w’Abageze mu zabukuru ku nsanganyamatsiko igira iti:“Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h’abakiri bato, ni inkingi mu iterambere rirambye"

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu kuko aribwo bushyiraho politiki nziza zituma icyizere cyo kubaho cy’Abanyarwanda cyiyongera maze bigatuma bashobora kugera mu zabukuru ari benshi kandi bagifite ubuzima bwiza. 

Zimwe mu ngero yatanze:

  • Hari inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru kugira ngo imibereho yabo ikomeze ibe myiza
  • Leta yongereye amafaranga y’ubwiteganyirize ahabwa abageze mu zabukuru bari bafite akazi
  • Leta yashyizeho Ikigega Ejo Heza kigamije gufasha abantu kwitegantiriza kugira ngo bazagire amasaziro meza

Yasabye abato gukomeza kuzirikana abakuru kuko aribo abato bigiraho indangagaciro na kirazira

Abageze mu zabukuru nabo yabasabye gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu batanga ibitekerezo n’impanuro zubaka umuryango nyarwanda

Umwe mu bageze mu zabukuru witwa Karemera yashimiye ibiri gukorwa na Leta y’u Rwanda mu guharanira ko imibereho y’abageze mu zabukuru yakomeza kuba myiza.

Dore Ijanisha ry'abaturage bo mu Rwanda bafite imyaka 60 kuzamura nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR):

  • Muri 2025 ni 6.45% by'abaturage bose
  • Muri 2022 bari  6.51% by'abaturage bose
  • Muri 2012 bari 4.87% by'abaturage bose
Back