NYARUGENGE, HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Werurwe 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon. Bamporiki Edouard ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy, Intumwa za rubanda n’abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Nyarugenge mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wabereye mu murenge wa Kimisagara.
Mu ijambo rye, Hon. Bamporiki yashimiye abagore bo mu Karere ka Nyarugenge uruhare bagira mu kurera umwana w’Umunyarwanda. Yagize ati: “Abanyarwanda tubona basa neza ni ukubera abagore, Umunyarwanda uko ateye imbere tubikesha abagore.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yavuze ko intego rusange yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ari ukwishimira ibyagezweho hakurwaho inzitizi zikigaragara mu kwimakaza ihame ry’uburinganire. Yakomeje agira ati: “Ni undi mwanya mwiza wo kurebera hamwe imbogamizi zikigaragara mu ihame ry’uburinganire mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Ihame ry’uburinganire nibwo buryo bwiza buzazana impinduka twifuza”
Mu bikorwa abagore bakoze kuri uyu munsi twavuga:
Kuremera abagore batishoboye
Gushimira abana bari barataye ishuri bakaba bararisubiyemo
Kumurika ibikorwa bitandukanye bikorwa n'abagore bo mu Murenge wa Kimisangara.