NYARUGENGE: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE
Ku rwego rw'igihugu ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore byabaye kuwa 8 Werurwe 2024, mu karere ka Nyarugenge wizihijwe uyu munsi tariki ya 15 Werurwe 2014 mu murenge wa Nyarugenge ahazwi nko mu Marange mu kagari ka Biryogo. Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti: “Imyaka 30: Umugore mu Iterambere”
Ibi birori byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo ikinamico yakinwe n'abagize Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) bagamije gutanga ubutumwa bwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana. Nyuma yaho abagore 8 bahawe imashini zidoda ku bufatanye na Gikuriro Kuri Bose mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene. Mu bindi byakozwe, abana b'abakobwa barangije amashuri y'imyuga irimo ubudozi bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ndetse na sheki y’amafaranga azabaherekeza mu rugendo rwabo rwo kwikura mu bukene. Hamuritswe kandi ibikorwa binyuranye bikorwa na ba Rwiyemezamirimo b’abagore n’abandi bagore bakora ibikorwa bitandukanye.
Muri ibi birori Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’ubukungu Madamu Urujeni Martine ari nawe wari umushyitsi mukuru, yibukije abagore ko ari inkingi y'umuryango n'iterambere ry'igihugu anabashishikariza kwitabira gahunda zo kwikura mu bukene no kwiteza imbere Leta yabashyiriyeho.
Yagize ati: "Ubundi iyo umugore umuhaye intango aguha igiseke gisoje neza, umugore ni inkingi y'umuryango, igihugu n'iterambere muri rusange. Bagore rero muri hano turanakangurirwa gukurikiza cyangwa se kujya muri gahunda zitandukanye ubuyobozi bw'igihugu cyacu budushyiriraho"
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yagarutse ku mateka y'umugore mu Rwanda ndetse yongeraho ati: "Kubaka ubushobozi bw'umugore ni ukubaka ubushobozi bw'umuryango ndetse n'iterambere ry'igihugu rirambye".
Uyu munsi wasojwe no kugaburira abana, gusangira no gusabana kw'abaturage n'abayobozi.