NYARUGENGE: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO

Mu murenge wa Kigali niho habereye Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu cyaro kuri iyi tariki ya 15/10/2023 ku nsanganyamatsiko igira iti:” Dushyigikire iterambere ry’Umugore wo mu cyaro” Muri iki gikorwa kandi hanabaye ibikorwa byo gupima indwara zitandura, kugaragaza ibikorwa byagezweho n’abagore, kuremera abagore bahabwa igishoro mu bucuruzi ndetse umugore witwa Mukankusi Dative akaba yahawe inka y’imbyeyi.

Umuyobozi wa CNF mu kagarere ka Nyarugenge, Madamu Laetitia yagaragaje ko iterambere ry’Igihugu ritagerwaho Umugore yibagiranye byumwihariko umugore wo mu cyaro ku bw’imirimo itandukanye akora cyane cyane aho ubasanga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagarutse ku mateka y’uyu munsi wemejwe mu mwaka wa 1995 mu Rwanda ugatangira kwizihizwa mu 1997. Yagize ati: “Leta yifuza umuryango utekanye kandi ushoboye ubwo rero umugore ku isonga mu guteza imbere umuryango, ndabasaba rwose ko uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro utubera imbarutso yo gukomeza kwiteza imbere kandi murashoboye kandi birashoboka.”

Back