NYARUGENGE: HIZIHIJWE UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU
Mu karere ka Nyarugenge hose n’ahandi mu Gihugu kuri iyi taliki ya 01 Gashyantare 2022 abaturage bizihije Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu. Ku rwego rw’Akarere ibirori byo kwihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Kigali, akagari ka Kigali.
Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi bikaba byabanjirijwe no kuremera Imiryango 2 uwa Innocent Munyarugerero na Mukazitoni Yuliyana bahawe inzu zo kubamo, ibiribwa n'ibiryamirwa
Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Ngabonziza Emmy yavuze ko hizihizwa Intwari z’U Rwanda kuko zagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa birimo no gushyira ubuzima bwazo mu kaga kubwo gukunda Igihugu. Yongeyeho ati “Nk’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge, turi ku rugamba rw’iterambere kandi narwo rukeneye ubutwari kugira ngo tugere ku iterambere twifuza”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka idushishikariza kugira ubutwari kuko ari agaciro kacu aho iragira iti: “Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu”.