NYARUGENGE: IBIGO BY’AMASHURI BYAMURITSE IBIKOMBE BATSINDIYE MU IRUSHANWA AMASHURI KAGAME CUP

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve kuri uyu wa 12/06/2025 yashyikirijwe ibikombe ibigo by’amashuri byo mu karere kacu ka Nyarugenge byatsindiye mu Irushanwa “Amashuri Kagame Cup” n’amarushanwa y’abana batarengeje imyaka 13 (U13).

Ibigo by'Amashuri byo mu Karere ka Nyarugenge byatsindiye ibikombe 3 ni:

  • APE Rugunga Football abahungu: umwanya wa mbere n’igikombe
  • ⁠APE Rugunga Basketball Abahungu: umwanya wa mbere n’igikombe
  •  GS Kabusunzu Football Abakobwa: amarushanwa ya U13:  Umwanya wa mbere n’igikombe
  •  Ishuri rya Lycee de Kigali naryo ryegukanye umwanya wa 3  muri Basketball mu bakobwa

Madamu Uwamahoro Genevieve yashimiye ibigo by’amashuri bya APE Rugunga, GS Kabusunzu ndetse na Lycee de Kigali yabonye umwanya wa gatatu. Yavuze ko bahesheje Akarere ka Nyarugenge Ishema ndetse abasaba kuzahagararira neza igihugu cyacu mu mikino ya FEASSA (Federation of East African Secondary Schools Sports Association) izabera mu Mujyi wa Kakamega mu gihugu cya Kenya guhera tariki ya 14-22 Kanama, 2025. 

Back