NYARUGENGE: IGIHEMBWE CY’IHINGA 2026A KIRAGENDA NEZA

Muri iki gihembwe cy’Ihinga 2026A mu Karere kacu ka Nyarugenge hibanzwe ku buhinzi bw’Ibigori, ibishyimbo n’imboga ku buso bwa hegitari 265 mu Mirenge yiganjemo ubuhinzi ya Mageragere, Kigali, Kanyinya n’utugari 2 tw’Umurenge wa Nyamirambo aritwo Gasharu na Rugarama. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge busura abahinzi kenshi mu mirima yabo mu rwego rwo kubegera no kubagira inama. Bityo rero abahinzi basabwe gukoresha inyongeramusaruro (ifumbire y’imborera ndetse n’ifumbire mvaruganda hamwe n’imbuto z’indobanure) cyane ko Leta yashyizemo NKUNGANIRE. 

Abahinzi kandi banashishikarijwe kwiyandikisha muri SMART NKUNGANIRE kugira ngo babashe kugura inyongeramusaruro zunganiye (subsidized seeds & Fertilizers). 

Muri rusange mu Karere ka Nyarugenge iki gihembwe hakoreshejwe:

  • Imbuto y’ibigori y’indobanure (Maize Seeds) irenga toni 8
  • Ifumbire ya DAP ingana na toni 12
  • Ifumbire ya UREA irenga toni 28
  • Ifumbire ya NPK ingana na toni 4 

Mu Karere ka Nyarugenge hashyizwe mu bwishingizi ibihingwa (ibishyimbo, Ibigori, umuceri, urusenda, soya) 

Back