NYARUGENGE: IMURIKAGURISHA RY’IBIKORERWA MU RWANDA RIRAKOMEJE

Kuva tariki 05/05/ 2025 kugeza ku itariki ya 05/06/2025 mu Imbuga City Walk abenshi bazi nko muri “Car Free Zone” harimo kubera imurikagurishwa ry’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda. Ibyo birimo ibikorwa by’ubukorikori, ububoshyi, ubudozi n’ibindi byinshi.

Bwana Birigamba Rodrigue wateguye iki gikorwa yavuze ko mu bitabiriye iki gikorwa harimo inganda zinyuranye zirimo urwitwa New Kigali Design, uruganda rukora ibijyanye n’amashanyarazi aturuka ku zuba rwitwa SOLEKTRA Rwanda Ltd n’izindi nganda zinyuranye n’abandi bikorera.

Harimo abamurika ibijyanye n’inkweto, imyenda y’abagabo n’abagore y’amoko yose, Imyenda y’abana, imashini zikora imitobe, imitako itandukanye, abakora ibijyanye n’amasaro, ibikomo n’ibindi. 

Abitabiriye iri murikagurisha bakora mu minsi isanzwe y’akazi ndetse no muri Weekend hagamijwe guha amahirwe abashaka kwigurira ibikorerwa mu gihugu batabasha kubona umwanya mu minsi isanzwe.

Kagabo Jean ni umwe mu bo twasanze mu isoko yagize ati: “nyuze hano mbona ibikorerwa iwacu ari byiza, nzafata akanya nzane n’abana muri weekend nabo bagure ibyo bifuza” 

Back