NYARUGENGE KU MWANYA WA 4 MU GUTANGA SERIVISI Z’IRANGAMIMERERE MU GIHUGU
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize ahagaragara urutonde rugaragaza uko uturere 30 tw’igihugu twitwaye mu mitangire ya serivisi z’Irangamimerere (CRVS) mu mwaka wa 2024–2025. Akarere kacu ka Nyarugenge kaje ku mwanya wa 4 mu gihugu n’amanota 93.7%
Izi serivisi zirimo izijyanye n’ivuka ry’abana (Birth statistics), impfu (Death statistics) n’izijyanye n’ubukwe (Marriage statistics).
Akarere ka Nyaruguru ni ko kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 96.2%, gakurikirwa na Gicumbi ku manota 96.1% na Gakenke ku mwanya wa gatatu n’amanota 95.0%. Ku mwanya wa kane haza Nyarugenge (93.7%) ikurikirwa na Ngoma (93.2%).
Raporo nkiyi yo mu mwaka wa 2023 yari yagaragaje ko abana bavutse bakandika banganaga na 98.5%, bavuye kuri 95.9% bariho mu mwaka wa 2022.
Mu mwaka ushize kandi habaruwe imfu 32,853, hakorwa ubukwe 57,880.
Tubibutse ko mu mwaka wa 2023-2024, Akarere ka Nyarugenge kari kaje ku mwanya wa 2 mu gihugu mu gutanga serivisi z’irangamimerere