NYARUGENGE: MINISITIRI W’UBUREZI YATANGIJE USUZUMABUMENYI RYA PISA
Minisitiri w’Uburezi Bwana Nsengimana Joseph yatangirije isuzumabushobozi mpuzamahanga rya PISA 2025 mu kigo cy’amashuri cya GS Camp Kigali kuri uyu wa 28 Mata 2025.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ikigamijwe ari ukureba aho abanyeshuri bageze mu gusoma icyongereza, imibare, hamwe na Siyansi, iri suzuma rikaba rizakorerwa mu bigo byose by’amashuri yo mu byaro no mu mijyi. Yagize ati: “Iri suzuma mpuzamahanga rya PISA 2025 rigamije kugira ngo ritwereke aho u Rwanda ruhagaze ku ruhando mpuzamahanga ugereranije n’ibindi bihugu ku isi, ibi bikazadufasha kumenya aho twongera imbaraga mu burezi kugira ngo turusheho guteza imbere uburezi mu gihugu”. Yasabye abana gukorana umwete n’umurava kandi ko nta kigomba kubatera ubwoba kuko ari ibyo basanzwe bahura nabyo mu myigire yabo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yavuze ko mu karere ka Nyarugenge abana bitabira ishuri ku kigero gishimishije aho bagera kuri 99,5%, abana bakoze isuzuma rya PISA akaba ari 33 muri iki kigo cya GS Campa Kigali, kuko aribo bari bujuje ibisabwa mu byagendeweho babahitamo.
Umuyobozi w’ishuri rya GS Camp Kigali Dr Niyonsenga Jean de Dieu we yavuze ko ari ishuri rimaze kwiyubaka rifite abarimu bagera ku 104 ariko asaba ko bakwiyongera kugira ngo ishuri rirusheho gukora neza ndetse ikigo kigafashwa kuvugurura inyubako zacyo zishaje kuko ryubatswe mu 1973, rikaba riheruka kuvugururwa mu 1984.
Ikigo cy’amashuri cya GS Camp Kigali gifite ibyiciro byose amashuri y’inshuke, ishuri ribanza ndetse n’ishuri ryisumbuye rikaba rifite abanyeshuri 4.093, harimo abakobwa 2,124 n’abahungu 1,969 icyiciro cya tekinike gifite abanyeshuri bagera kuri 472.
PISA ni isuzumabumenyi ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutwererane mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD) rigenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batarengeje imyaka 15 biga ibijyanye n’imibare, Icyongereza na siyansi