NYARUGENGE: MU MIDUGUDU YOSE BIZIHIJE UMUNSI WO KWIBIHORA
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu mpera z’Icyumweru gishize mu midugudu yose igize Akarere kacu ka Nyarugenge imbaga y’abaturage bahuriye mu midugudu yabo maze bizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi wo Kwibohora ku nsanganyamatsiko yagiraga iti: “Kwibohora intambwe mu ntego”
Umwe mu baturage bari bateraniye mu mudugudu wa Makaga mu Murenge wa Kigali yagize ati “twibuka ahanini intwari zatuzaniye amahoro ubumwe n'icyizere cyo kubaho mbese Kwibohora ni umurage wacu”.
Mu biganiro byatanzwe kuri uyu munsi wo Kwibohora wizihijwe mu Cyumweru gishyize tariki 04 Nyakanga 2025 harimo Ikiganiro kijyanye no kwibohora, Icyo bivuze ku Banyarwanda no kugaragaza ibyagenzweho hirya no hino mu Midugudu. Ikindi kandi muri ibi birori hatanzwe Ubutumwa butandukanye bwagarutse ku ruhare rwa RPF inkotanyi mukubohora igihugu no gukora ibikorwa by'indashyikirwa biteza imbere umuturage.
Mu karere kacu ka Nyarugenge iki gikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi W’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ibikorwa Remezo n'Imiturire Bwana Dusabimana Fulgence, Abayobozi b’Akarere ka Nyarugenge, Abayobozi mu Nzego z’Umutekano n’abandi aho bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gitega, Akagari k'Akabahizi mu Mudugudu wa Mpazi mu gikorwa cyo kwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi wo Kwibohora. Abaturage b’Uyu mudugudu wa Mpazi bari bakiri mu byishimo nyuma yo kubakirwa Umudugudu mwiza w’Icyitegererezo wa Mpazi. Kuri Lycee de Kigali naho Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere Madamu Uwamahoro Genevieve yifatanyije n'ubuyobozi bw'Ikigo gutaha Inzu y'Uburiro yubakiwe abanyeshuri.
IBIKORWA BYARANZE UMUNSI WO KWIBOHORA