NYARUGENGE: SIPORO RUSANGE IMAZE GUSHINGA IMIZI

Nk’uko bimaze kuba akamenyero, kabiri mu kwezi habaho siporo rusange mu karere kacu ka Nyarugenge n’Umujyi wa Kigali muri rusange igahuriza hamwe abatuye Akarere bagakorera hamwe siporo. Mu busanzwe abakora siporo bahurira mu mihanda imwe n’imwe iba yafunze bagakora siporo mu mutekano usesuye kuko nta kinyabiziga baba bikanga. 

Mu karere ka Nyarugenge hakoreshwa umuhanda uturuka Tapis Rouge (mu Murenge wa Nyakabanda) ugana Nyabugogo, Umuhanda uturuka mu Mujyi aho bita Imbuga City walk (Car Free Zone) ukagera Peyaje. Hari kandi n’abakorera mu bice bya Noruvege no mu bindi bice by’Imirenge igize akarere aho bahurira hamwe bagakora siporo hagamijwe ko bagira ubuzima bwiza. 

Benshi mu Mujyi wa Kigali bakorera mu biro bityo ntibabone umwanya uhagije wo gukora siporo. Ibyo nabyo biri mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.”

Madamu Ntirenganya Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali we yagize ati: “Niba ukora akazi wicaye ushobora gushyiramo umwanya wo guhaguruka n’uwo gukora uhagaze” ati: “Ahubwo niyo mpamvu twibutsa abantu ko siporo ari ingenzi mu buzima. Niba Umujyi wa Kigali ushobora gufata umwanya wo kuvuga ngo gahunda zose zikorwa n’imodoka zibe zihagaze mu mihanda imwe abantu bakore siporo, ni ikintu cyo kwibutsa ko abantu bakwiye gukora siporo, muri make ni ubukangurambaga tuba dukora bwo kwibutsa ko siporo ari ingenzi.”

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko mu Mujyi wa Kigali habarurwa nibura abagore 21.2% bafite umubyibuho ukabije. Abagabo 4.3% bafite umubyibuho ukabije mu gihe abaturage 12.1% mu Mujyi wa Kigali muri rusange bafite umubyibuho ukabije. Abantu 9.8% by’abatuye Umujyi wa Kigali bo barwaye diyabeti. Aha niho Dr. Uwinkindi François, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), asobanura ko gukora Siporo ari uguhozaho

Siporo Rusange (Car Free Day) ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Back