NYARUGENGE: TWATANGIYE ICYUMWERU CYAHARIWE UBUZIMA BW’UMUBYEYI N’UMWANA
Kimwe n’ahandi mu gihugu, iki Cyumweru twatangiye uyu munsi Tariki 29 Nzeri 2025 cyahariwe ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana. Hazakorwamo ibikorwa byo gutanga inyigisho ku ndwara zititabwaho uko bikwiye n’iziterwa n’umwanda muri rusange mu Karere kacu ka Nyarugenge. Hazakorwamo kandi ibikorwa byo kuboneza urubyaro, gutanga ibinini by’inzoka ku bana bato no kubantu bakuru, gukangura abaturage isuku n’isukura n’ibindi. Ibi bikorwa tuvuze haruguru bizajya bikorwa n’Abajyanama b’ubuzima kandi bikorwe ku buryo buhoraho.
Icyo iyi gahunda igamije
Kubera ko indwara ziterwa n’umwanda abenshi baba batazi uko zandura n’ingaruka zitera, bituma abenshi badashyiraho ingamba zikomeye zo kuzirinda haba mu Muryango, mu Mudugudu, Ku ishuri, ku rusengero, n’ahandi hahurira abantu benshi. Niyo mpamvu usanga izi ndwara zishobora gukwirakwira cyane ndetse ntizicike mu Muryango cyangwa ahandi. Kubw’iyo mpamvu iyi gahunda yo gutanga inyigisho ku ndwara zititabwaho uko bikwiriye yiswe “TUJYANEMO” mu cyongereza aribyo twakwita “Community Engagement” kugira ngo buri wese agire uruhare mu gutanga ibitekerezo ku bitera indwara z’umwanda iwacu no ku ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa mu kurandura izi ndwara no kwirinda kuzikwirakwiza iwacu. Iyi gahunda izadufasha kugira ubumenyi buhagije ku ndwara ziterwa n’umwanda maze iwacu mu Muryango, mu Mudugudu, ku Ishuri n’ahandi twifatire ingamba zo guca izi ndwara aho buri wese azabigiramo uruhare ashyira mu bikorwa ingamba zafashwe kugira ngo hatagira usigara agakomeza kuzikwirakwiza iwacu.
Aho izi nyigisho zizajya zitangirwa
Gahunda y’inyigisho zijyanye n’indwara zititabwaho uko bikwiye n’izindi ziterwa n’umwanda no kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe izajya ikorwa buri cyumweru kandi iyoborwe n’umuyobozi w’umudugudu naho mu mashuri izajya iyoborwa n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri. Naho ahantu hahurira abantu benshi (Insengero, amasoko, ku biro bya leta (Public offices), n’ahandi) inyigisho zizajya zibutswa abahateranira buri gihe bahahuriye kugira ngo kuzikurikiza bibe umuco.
Icyo izi nyigisho zizibandaho
Inyigisho zizajya zibanda ku ndwara zititabwaho uko bikwiye n’izindi ziterwa n’umwanda zigaragara cyane mu karere, mu murenge, mu mudugudu no ku ishuri: uko zandura, ingaruka ziziturukaho n’uko zakwirindwa. Bitewe n’indwara ziterwa n’umwanda zibanze mu mudugudu, ku ishuri cyangwa ahandi hahurira abantu benshi (insengero, amasoko, ku biro bya leta (Public offices), n’ahandi), nyuma y’inyigisho zijyanye nindwara ziterwa n’umwanda abateranye bazajya baganira ku gitera izo ndwara aho hantu maze bashyireho ingamba n’igihe cyo kuzishyira mu bikorwa.
Aho amakuru ku ndwara ziterwa n’umwanda azajya aturuka
Amakuru y’inyongera n’andi y’ingenzi kuri buri ndwara azajya atangwa na minisiteri y’ubuzima binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC). Ariko ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umurenge buzajya buhitamo ingingo zizajya zibandwaho mu gace runaka bitewe n’ikibazo cyihariye ku ndwara ziterwa n’umwanda hafite.
Ni nde uzajya utanga inyigisho?
Inyigisho zizajya zitangwa n’umujyanama w’ubuzima mu umudugudu naho mu ishuri zizajya zitangwa n’umwarimu ushinzwe buri shuri ku munsi umwe ikigo cy’ishuri cyahisemo wo gutangaho inyigisho zo kurwanya indwara zititabwaho uko bikwiye n’izindi ziterwa n’umwanda (ku mashuri ubundi buryo bubanogeye bushobora gukoreshwa muri buri shuri ku munsi umwe ikigo cy’ishuri cyahisemo wo gutangaho inyigisho). Kuri buri kigo nderabuzima n’ibitaro hazajya hatangwa inyigisho kuri izi ndwara ku baje kwivuza zitangwe hakurikijwe uko gahunda ipanzwe. Kandi nanone, ahantu hahurira abantu benshi nko mu nsengero, ku isoko, ku biro bya leta (Public offices), n’ahandi naho hazajya hatangwa izi nyigisho zitangwe n’uhagarariye aho hantu cyangwa undi watoranyijwe akoresheje inyandiko iriho ubutumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’umudugudu, ubw’akagari, ubw’umurenge cyangwa ubw’akarere. Ahatangirwa inyigisho zo kurwanya izi ndwara ziterwa n’umwanda hagomba kuba intangarugero mu isuku (hakaboneka aho gukarabira n’isabune, umusarane usukuye, n’ibindi).
GAHUNDA YO GUFATA IKININI CY’INZOKA MURI BURI MUDUGUDU N’ISHURI
Inyito y’iyi gahunda n’inshuro izajya iba mu mwaka
Izitwa “Icyumweru cyahariwe gufata ikinini cy’inzoka no kurwanya indwara ziterwa n’umwanda”: Iki cyumweru kizajya kiba kabiri mu mwaka, mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare n’icyumweru cya 3 cya Nzeri uhereye ku munsi wa mbere kugera ku munsi wo ku cyumweru.
Kuki twafata ikinini cy’inzoka icyarimwe kandi tutipimishije ngo tumenye ko tuzirwaye?
Kubera ko inzoka zo mu nda ziganje mu Rwanda, gupima buri muntu ntibyakoroha. Ikindi kandi ushobora gupima umuntu ukamuburamo inzoka bitewe n’uko afite nkeya. Niyo mpamvu gufatira ikinini icyarimwe mu Muryango, mu Mudugudu cyangwa ku Ishuri bituma inzoka zipfa kuburyo kwandura inzoka bigabanuka cyane igihe hubahirijwe ingamba z’isuku. Haramutse hari utafashe ikinini kandi azirwaye maze ntagire isuku ikwiriye ashobora kwanduza abafashe ibinini. Ikinini cy’inzoka nta ngaruka gitera n’iyo wagifata utazirwaye. Niyo mpamvu twese dushishikarizwa gufata ikinini cy’inzoka cyane cyane mu Turere twibasiwe n’inzoka cyane.
Ni bande barebwa n’iyi gahunda?
Ni abantu bose. Guhurira hamwe bizajya bifasha kwiga ku ndwara ziterwa n’umwanda no kuzifatira ingamba iwacu. Ibinini bizafatwa n’abana kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 15 bizakomeza gutangwa na minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’abaterankunga bayo. Ibinini ku bantu bakuru bishobora kuboneka ku bufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako nabyo bizajya bitangirwa mu mudugudu mu cyumweru cyahariwe gufata ikinini cy’inzoka. Aho abantu bakuru batazabasha guhabwa ikinini muri rusange bazajya bashishikarizwa kwipimisha inzoka no gufata ikinini kwa muganga.