NYARUGENGE: UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 YO KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA BURAKOMEJE

Muri iyi minsi 2 ihera uyu munsi tariki ya 2 kugeza 3 Ukuboza 2023, Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) binyujijwe mu kigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) ndetse na GIZ harakorwa ibikorwa binyuranye mu rwego rw’Iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku nsanganyamatsiko igira iti “Dufatane urunana! Dukumire ihohoterwa rishingiye ku gitsina”

Kuri site zashyizwe arizo Karama mu murenge wa Kigali, Nyabugogo, kuri Club Rafiki na Kimisagara harakomeza ibikorwa byo kwipimisha indwara zitandura, ubwandu bwa Virusi itera SIDA, umwijima no kuboneza urubyaro.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ms Batamuriza Mireille yibukije abaturage ko ari inshingano za buri wese kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Manuel Roa Igresias, Umuyobozi ushinzwe imishinga mu Kigo cy’Iterambere cy’u Bubiligi mu Rwanda (Enabel) yavuze ko muri ubu bukangurambaga bikwiye ko n’abaturage bashishikarizwa kwipimisha indwara zitandura, ubwandu bwa Virusi itera SIDA, umwijima no kuboneza urubyaro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije Madamu Nshutiraguma Esperance yashimiye Abafatanyabikorwa ku bufatanye n’imikoranire myiza bafitanye n’Akarere asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Raporo yo mu 2021 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima (OMS) yagaragaje ko buri mwaka abagore n’abakobwa miliyoni 736 bo ku Isi yose bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri, irishingiye ku gitsina cyangwa irindi, abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere akaba ari bo benshi basagarirwa cyane. Iyi raporo igaragaza ko abagore n’abakobwa batangira guhohoterwa bakiri bato, aho umwe muri bane bari hagati y’imyaka 15 na 24 akorerwa ihohoterwa n’umuntu bafitanye umubano wihariye.

Back