NYARURENZI: ABATURAGE BAGIYE KWEGEREZWA AMASHURI

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ngabonziza Emmy yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa amashuri y'inshuke, abanza, Ibyumba by'amanama n'ibibuga by'imyidagaduro bizifashishwa n'abanyeshuri n'abaturage mu kagari ka Nyarurenzi, umurenge wa Mageragere. Birimo gukorwa ku bufatanye na sosiyete icukura amabuye y'Agaciro yitwa GMDC Ltd.

Ibikorwa by'ubwubatsi bw'iri shuri bizuzura bitwaye amafaranga arenga miliyari 1,4 nk'uko byagarutsweho n'Umuyobozi wa GMDC Ltd Madamu Kamugwera Vestine. Kugeza ubu ibi bikorwa by’ubwubatsi byatangiye bimaze gutanga akazi ku bakozi basanga 200 kandi baziyongera uko imirimo y'ubwubatsi ikomeza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yashimiye Umufatanyabikorwa GMDC Ltd kuri iki gikorwa cy'Iterambere asaba ababyeyi kuzitabira kuzana abana babo bakiga kuko amashuri abegerejwe. Yavuze ko Ubuyobozi buzakomeza gukorana n'Abafatanyabikorwa  kugira ngo abaturage barusheho kwegerezwa ibikorwa by’Iterambere

Nyiramage Josephine, Umuwe mu bahatuye yavuze ko bishimiye ko abana babo bagiye kwiga hafi y’aho batuye bityo akaba asanga bizatuma imyigire yabo irushaho kuba myiza.

Back