RWAMPALA: HATANGIRIJWE UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 YAHARIWE KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA
Ku biro by’Akagari ka Rwampala mu murenge wa Nyarugenge tariki ya 28 ugushyingo 2023 habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere Ubukangurambaga bw’Iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubu bukangurambaga burimo gukorwa mu mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge uko ari 10 ariyo Kimisagara, Nyarugenge, Gitega, Rwezamenyo, Nyakabanda, Nyamirambo, Kanyinya, Mageragere, Muhima na Kigali bwatangijwe tariki ya 25 Ugushyingo 2023
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, Madamu Nshuriraguma Esperance yasabye abaturage b’akarere ka Nyarugenge n’abandi bose kwirinda ihohoterwa ry'uburyo bwose, bagatanga amakuru ahari ihohoterwa hose, bagafasha abahohotewe ndetse bakirinda guhishira abakora bene iryo hohoterwa kandi bagatoza abana babo kuvuga Oya.
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya iri hohoterwa, buri mwaka mu bihugu byinshi hirya no hino ku Isi hategurwa ibikorwa bitandukanye hazirikanywa Iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa kuva tariki ya 25 Ugushyingo kugeza tariki ya 10 Ukuboza.
Mu Rwanda, ubwo bukangurambaga burimo gukorwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye! Dukumire ihohotera rishingiye ku gitsina”