RWEZAMENYO: BIBUTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Umurenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, wibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyitabiriwe na Depite Kalisa Jean Sauveur, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis, Abayobozi muri IBUKA, Inzego z’umutekano n’imbaga y’abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yihanganishije imiryango y’ababuze ababo asobanura ko Kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda. Yasabye abari bateraniye muri icyo gikorwa n’abandi baturage b’Akarere ka Nyarugege ko buri wese yakwirinda urwango n’amacakubiri aho biva bikagera asaba ababyeyi kwigisha abana amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubabwiza ukuri kugira ngo nabo bakure baharanira ko ibyabaye bitazongera kuba. Yashimye ubutwari  bw’izari ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside. 

Mu ijambo rye, Hon. Kalisa Jean Sauveur wari umushitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abantu bose gukomeza kwirinda icyasubiza igihugu mu icuraburindi nk’umwiryane amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba gukomeza kubakira ku bumwe n’ubudaheranwa biranga Abanyarwanda bakunda igihugu. 

Tariki ya 6/6/1994 ni itariki itazibagirana mu batuye Rwezamenyo kuko aribwo hishwe Abatutsi benshi bari bahungiye mu kigo cya Saint Joseph bizeye ko bari buhakirire kuko cyari ikigo cy’abihayimana. Bishwe n’interahamwe zifatanije n’abasirikare harimo n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Col. Renzaho n’Umuyobozi wa Segiteri Nyakabanda.

Back