RWEZAMENYO HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANTU BAFITE UBUMUGA
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve ari kumwe n'Inzindi nzego mu karere zirimo iz'Abantu bafite ubumuga ndese n'Abafatanyabikorwa barimo DUHAMIC ADRI bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga cyabereye mu murenge wa Nyakabanda tariki 03 Ukuboza 2024 kuri Tapis Rouge ahakozwe ibikorwa binyuranye birimo imikino y’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga(Amputee football), ibikorwa byo kuremera abafite ubumuga no gutanga ibihembo binyuranye ku barushanijwe mu mikino inyuranye, ikinamico n’ibindi.
Ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga (IDPD 2024) byabereye mu turere twose tw’Igihugu kandi byaranzwe n’imurikabikorwa ryerekanye ibikorwa bitandukanye byakozwe n’Abafite Ubumuga, imikino yerekana ubuhanga bwabo mu mikino y’abafite ubumuga, indirimbo, imbyino, imivugo, ikinamico ritanga ubutumwa ndetse n’ubusabane.
Abagize Inzego z’Ubuyobozi bagaragaje ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho no gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bicyugarije abantu bafite ubumuga.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga (IDPD)
Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga washyizweho mu mwaka wa 1992 n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) hagamijwe kumvikanisha ibibazo Abantu bafite Ubumuga bahura nabyo, kugaragaza ko nabo bashoboye, kubaha amahirwe angana n’ayabandi mu kugira uruhare mu bibakorerwa muri sosiyete, kubaha agaciro no guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza yabo. Wizihizwa buri tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2024 ni: “Kuzamura uruhare rw’Abantu bafite Ubumuga mu miyoborere, twubaka ejo heza”. Hamwe n’iyi nsanganyamatsiko, Leta y’u Rwanda yiyemeje kwimakaza ihame ryo kutagira umuntu n’umwe usigara inyuma mu iterambere hagamijwe kwinjiza Abantu bafite Ubumuga muri gahunda zose z’igihugu. Muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), kwita ku bantu bafite ubumuga bifatwa nk’ikibazo gikwiye kwitabwaho n’inzego zose (crosscutting issue). Kwinjiza Abantu bafite Ubumuga rero bigomba gushyigikirwa binyuze mu ishyirwaho rya politiki n’amategeko abarengera ariko cyane cyane hagashyirwaho ingengo y’imari igenewe kubakuriraho inzitizi.