TARIKI 10 MATA 1994, UMUNSI UTAZIBAGIRANA KU BAROKOTSE JENOSIDE MU MURENGE WA NYARUGENGE

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Nyarugenge ubwo bibukaga Tariki ya 10 Mata 2025 bagaragaje ko ahazwi nka Camp Kigali hafite umwihariko kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari ikigo cya gisirikare ku buryo abasirikare bari bakirimo bafatanyije n’Interahamwe mu kwica Abatutsi bari batuye hafi yaho. Ibi byagarutsweho tariki ya 10 ubwo abayobozi banyuranye bifatanyaga n’imbaga y’abaturage mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye muri Campa Kigali.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarugenge ruri mu Kagari ka Rwampara. Nyuma hakurikiyeho ibiganiro byerekanye uburyo Camp Kigali na yo yari igice abateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishaga kuko ariho hakorerwaga inama zo gutegura uyu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Iyi tariki ya 10 Mata 1994, Abarokotse Jenoside muri aka gace bavuga ko  abasirikare ba Leta n’Interahamwe babegeranyije babicira muri Camp Kigali, abandi bakabasanga mu ngo zabo. Naho abari bihishe Radio rutwitsi ya RTLM igakangurira Interahamwe kubashaka kuko yavugaga uduce twose babashakiramo bakabica. Iyi RTLM yakoraga ubutaruhuka irangira Interahamwe ngo mumanuke hariya, murebe muri iyi nzu n’ibindi.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahabwa ingufu n’igikorwa cyo kwibuka, ashimira Leta y’u Rwanda ku bikorwa byubaka ubuzima bwiza idahwema gukora. Yagize ati “Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwenda ukomeye Abanyarwanda twese tubafitiye muri rusange ariko bikaba umwihariko ku barokotse kuko guhora tubibuka ni bwo buryo bwo kubaha agaciro n’icyubahiro bambuwe.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis, yasabye abaturage bazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe iri kuhavuga maze nabo bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiriye. 

Depite Kalisa Jean Sauveur yavuze ko kwibuka bikwiye no kwibutsa Abanyarwanda ko bafite urugamba rwo gukomeza kubaka ubumwe bwabo, bakumva ko isano ibahuza ari ubunyarwanda.

Back