UBUKANGURAMBAGA BWO GUTANGA MITUWELI Y’UMWAKA WA 2024/2025
Mu nteko rusange z’abaturage zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/8/2024 Umurenge wa Nyarugenge watangije ubukangurambaga bushishikariza abaturage gutangira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buzwi ku izina rya Mituweli, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.
Abaturage bari bitabiriye inteko buri wese yafataga ijambo akavuga umubare w’abaturage azishyurira Mituweli, hari abikorera, abacuruzi, abayobozi b’amadini, abashinzwe uburezi n’inzego z’umutekano. Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Nyarugenge, Akagali ka Biryogo ahazwi nko mu Marangi (Car Free zone ya Biryogo)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge yibukije abaturage ko ko bagomba gufata iya mbere bagashyira mu bikorwa ibyo bafitiye ubushobozi, bakagira udukayi tw’imihigo y’ingo, bagashyira abana bose mu ishuli, bakubaka uturima tw’igikoni, bakubaka rondoreza, bakishyura mituweli n’ibindi maze Leta ikabunganira mu bindi bikorwa bisaba ingengo y’imari nyinshi birimo imihanda, kubaka imiyoboro y’amazi meza, kubaka amashuli, n’ibindi.