UBUYOBOZI BW’AKARERE BURI GUHURA N’ABAVUGA RIKUMVIKANA MU MIRENGE

Abayobozi Nshingwabikorwa b'Akarere ka Nyarugenge bari muri gahunda yo gusura imirenge 10 yose ikagize bakungurana ibitekerezo n’abavuga rikumvikana n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo gushyira hamwe imbaraga kugira ngo iterambere ry’Akarere ryihute. Uyu munsi tariki ya 24 Nyakanga 2024 basuye Umurenge wa Gitega aho bunguranye ibitekerezo n'abavuga rikumvikana muri uwo murenge. Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Ingangare Alex yagize ati: "Turashaka ubufatanye namwe kuko dufatanyije twese ntacyo tutageraho nk'Akarere"

Abayobozi basabye abavuga rikumvikana guharanira ko abaturage bose bagira ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kwirinda ko hagira urwara akarembera mu rugo, bagakangurirwa gufasha abaturage bose kwizigamira mu kigega Ejo Heza kugira ngo bazagire amasaziro meza kandi abana bose bakajya mu ishuri (abato bakajya mu irerero).

Abavuga rikumvikana kandi basabwe gufasha akarere kurwanya igwingira mu bana, kurwanya amakimbirane yo mu miryango mu rwego rwo guharanira ko haba imiryango itekanye n’ibindi.

Banagarutse ku kibazo cy'abakora ubucuruzi butemewe buzwi nk'ubuzunguzayi asaba abavuga rikumvikana gufasha mu gukangurira abazunguzayi kujya mu masoko yabubakiwe bakareka ubucuruzi bw’akajagari bushyira ubuzima bwabo mu kaga. Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu baturage bandi kandi nabyo byagarutsweho.  Abayobozi kandi bashimiye abaturage ko bitabiriye amatora bityo bakaba baragize uruhare mu guha igihugu ubuyobozi bwiza

Mu gusoza, Abagize Urwego Nshingwabikorwa bahamagariye kuzitabira umuganda Rusange uzaba 27/07/2024 no kuzitabira ibirori byo kwizihiza Umuganura bizaba tariki ya 2 Kanama 2024

Abavuga rikumvikana nabo basabye akarere kubakemurira ibibazo bibugarije birimo ibijyanye n’Ibikorwa Remezo n’ibindi binyuranye.

Back