UHAGARARIYE GLOBAL HEALTH YASUYE NYARUGENGE

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akerere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yakiriye ku cyicaro cy’Akerere Dr. Ms Karin Tegmark Wisell uhagarariye Global Health ari kumwe na na Perezida wa Elekta Foundation ndetse n’abahagarariye RBC. Barebeye hamwe ibimaze gukorwa n’ibiteganyijwe muri gahunda yo kurandura Kanseri y’inkondo y’umura n’ibere mu Karere ka Nyarugenge

Nyuma basuye Ikigo Nderabuzima cya Biryogo n’ibitaro bya Muhima  aho abadamu bakomeje kwitabira gahunda yo kwisuzumisha Kanseri y ‘inkondo y’umura n’ibere.

Ku bitaro bya Muhima kandi hasuwe Laboratoire irimo ibikoresho  bifasha gupima Kanseri y’inkondo y’umura. 

Kanseri y’Inkondo y’Umura ni yo ya kabiri muri Kanseri zifata zikanahitana umubare w’abantu benshi mu Rwanda, kuko imibare ya MINISANTE igaragaza ko buri mwaka abandura iyo kanseri ari 866, mu gihe ihitana abagera 609.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko abibasiwe cyane n’iyo ndwara mu Rwanda bari hagati y’imyaka 30-45.

Gahunda y’Igihugu yo kurandura Kanseri y’Inkondo y’umura (2024-2027), igaragaza imirongo migari izafasha u Rwanda kugera ku ntego ya 90-70-90 mbere y’umwaka wa 2030 washyizweho na WHO.

Zimwe mu ngamba  z’ingenzi zo kuyirwanya zirimo:

  • Gukingira 90% by’abangavu virusi ya HPV itera kanseri y’inkondo y’umura,
  • Gusuzuma 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49 hakoreshejwe uburyo bwizewe bwa HPV DNA
  • Guharanira ko 90% by’abagore basanzwemo kanseri babonera ku gihe ubuvuzi bukwiye.
Back