UKWAKIRA: UKWEZI KWAHARIWE UBUMWE N’UBUDAHERANWA

Kuri iyi tariki ya 3 Ukwakira 2022 kuri Club Rafiki mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge hatangirijwe Ukwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda ku nsanganyamatsiko igira iti "Uruhare rwa buri Munyarwanda mu kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda".

 Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, abahagarariye Ingabo, inzego z'umutekano, Intararibonye muri politiki yIgihugu, Abanyamadini n'abandi baje kwifatanya n'abaturage mu birori byo gutangiza uku kwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Madamu Ingabire Assumpta ari nawe wari umushyitsi mukuru yasabye abaturage kwigira ku mateka no guhitamo ibyiza kuko ubuyobozi bwiza aribyo bushyize imbere bagakumira amacakubiri.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudence yavuze ko mu Rwanda, inzira y’ubumwe n’ubudaheranwa ireba ejo hashize h’u Rwanda mu mateka yarwo n’ejo hazaza harwo. Yongeyeho ati: “Ni inzira Igihugu cyahisemo kugira ngo n'ubwo hari igihe Igihugu cyasenyutse bitewe n’amateka mabi ariko kirimo kubakwa n'imiyoborere myiza ishingiye ku bumwe”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yavuze ko uku kwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda kuzarangwa n'ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda muri buri murenge

Muri uku kwezi k’Ukwakira, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu iratanga umurongo ko hazirikanwa izi ntego:

➡Kwimakaza Ubumwe

➡Kubumbatire isano dusangiye

➡Kwubaka  Ejo Hazaza h'u Rwanda

➡Kugaragaze Ubwitange, dukunda Igihugu cyacu

Back