UMUDUGUDU WA MPAZI WATANGIYE GUTURWA
Kuri iyi tariki ya 14 Gicurasi 2025, Imiryango 172 yashyikirijwe imfunguzo z'inzu 310 ku nzu 688 zarangiye kubakwa mu Mudugudu wa Mpanzi mu Murenge wa Gitega. Iki gikorwa kirakomeje kuko abazatuzwa muri uyu mudugudu bari mu byiciro bibiri aribyo abari basanzwe bahatuye bahabwa amazu nk’ingurane ndetse n’abandi baturage b’amikoro make bazatuzwa n’Umujyi wa Kigali.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine avuga ko izi inzu zubakwa aho abaturage bari basanzwe bafite inzu, bityo Umujyi wa Kigali ukabakodeshereza aho baba batuye mu gihe bategereje kongera guhabwa inzu nshya hashingiwe ku igenagaciro ry'imitungo yabo, noneho inzu zisigaye zigahabwa abandi batishoboye.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yasobanuye ko habanje kurebwa igenagaciro ry’imitungo y’aho abantu bari batuye. Yagize ati: "Aya ni amazu yubatswe mu rwego rwo kuvugurura uburyo abantu batuyemo kugira ngo muri Kigali abantu tuvuga ko bashobora kuba bafite ubushobozi bukeya cyangwa buringaniye nabo batangire kuba mu mazu meza.” Yakomeje agira ati: "Hano ni igikorwa gisa naho cyihariye kuko amazu tuyubaka aho abaturage baduhaye ubutaka baba basanzwe batuyeho. Tubara igenagaciro inzu ifite noneho amazu yabo tukayakuraho, tukaba tubakodeshereza. Twarangiza kubaka bakaza bagahabwa inzu muri ya mazu dukurikije igenagaciro bari bafite, noneho amazu asigaye tugafata abari iruhande rwabo nabo tukazabahamo amazu.” Yanavuze ko hazanatuzwa n’indi miryango ifite ubushobozi buke iba isanzwe yishyurirwa ubukode bw'inzu ituyemo n’Umujyi wa Kigali.
Ku bifuje guhabwa ibyangombwa by’imitungo yabo vuba, Ntirenganya Emma Claudine yagize ati:“abantu bari mu byiciro bibiri. Icyiciro twatuje uyu munsi ni ba bantu bari bahafite ubutaka n’imitungo bahawe ingurane. Aba rero ibyangombwa by’amazu yabo bazabihabwa bakomeze bagire imitungo yabo nk’uko bari basanzwe bayifite.”
Ibyishimo byari byose kuri Mukamana Fausta umwe mu batujwe mu nzu nshya 688 zuzujwe mu muri uwo Murenge wa Gitega. Ni ibyishimo asangiye na benshi bari bamaze gushyikirizwa imfunguzo z'inzu zabo. Akurikije aho bari batuye n’inzu bahawe asanga Leta yabagiriye neza cyane kuko aho bashyizwe habahesha agaciro nk’abanyamujyi.
Undi muturage wahawe amazu bigaragara ko yari yishimye cyane yagize ati: “Harimo toilette, douche, amarido, ibyumba na salon mbese ibintu byose birimo nta kibuze. Hariho urubaraza rwiza rwo kwicaraho nkaba ndeba umujyi uko umeze! Mbese muri make nashimye cyane.”