UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA KIGALI
Abayobozi Nshingwabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge bari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) Madamu Ingabire Assumpta kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025 bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Kigali mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti "Umugore ni uw'agaciro"
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi mukuru wa NCDA yibukije abagize umuryango gushyira hamwe mu bwumvikane bakagira intego yo gukorera urugo bafatanyije, by'umwihariko bateza imbere imikurire myiza n'uburere buboneye mu bana. Yasabye ababyeyi kwitabira kujyana abana mu ngo mbonezamikurire y'abana bato kugira ngo bahabonere serivisi zitandukanye by'umwihariko gukangura ubwonko bw'umwana kuko ari ingenzi mu mikurire ye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yavuze ko abagore bo mu cyaro bakora imirimo myinshi irimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’indi myinshi kandi bakizigama bakazigamira n’imiryango yabo mu Kigega Ejo Heza n’ahandi. Yabashimiye uruhare bagira mu iterambere ry’imiryango yabo, Akarere n’Igihgu muri rusange
Mbabazi Elnestine ni umwe mu bagore batuye Umurenge wa Kigali. Arubatse kandi afite abana 4. Mu buhamya bwe yavuze ko we n’Umuganbo we babanaga mu buzima butoroshye kuko baryaga aruko umugabo avuye mu kazi. Bakomeza kubaho mu buzima bugoye. Nyuma ajya gukora akazi ko gukusanya imisanzu y’umutekano mu mudugudu.
Nyuma yaje kujya kwiga umwuga w’ubudozi, umugabo we aramukundira akajya yita ku bana aramufasha yiga kudoda ararangiza.
Yaje kugura imashini aradoda arunguka ku buryo ubu nawe yashinze ishuri ry’ubudozi ndetse ubu yigisha abanyeshuri 26. Nyuma yaho yagiye kwiga gukora amasabune ndetse ubu anafite abagore 17 yigisha gukora amasabune.
Yagize ati: “ubu twiteje imbere, dufite inzu nziza, umugabo wanjye agenda ku igare rya moteri ndetse inzu yacu iriho camera zirinda umutekano”