UMURENGE WA NYARUGENGE UZAHAGARARIRA UMUJYI WA KIGALI MU MARUSHANWA Y’UMURENGE KAGAME CUP

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 24 Werurwe 2026 nibwo habaye Imikino 2 ya nyuma y’Irushanwa Umurenge Kagame Cup mu mupira w’amaguru ku rwego rw’Umujyi wa Kigali mu bagabo no mu bagore. Iyi mikino yombi yabereye kuri Tapis Rouge mu Murenge wa Nyakabanda. Yitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Madamu Urujeni Martine ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis n’abandi bayobozi ndetse n’imbaga y’abaturage bakunda iri rushanwa.

Dore amakipe yahembwe azahagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026 ku rwego rw’Igihugu. 

MU MUPIRA W’AMAGURU (FOOTBALL) Y’ABAGABO: 

  • Masaka yatwaye igikombe itsinze Umurenge wa Nyarugenge.
  • Gusa Imirenge ya Nyarugenge na Masaka yose izahagararira Umujyi wa Kigali mu Irushanwa Umurenge Kagame Cup kuko Umujyi wa Kigali ariwo ufite igikombe giherutse. Tubibutse ko cyatwawe n’Umurenge wa Jabana. 

MU MUPIRA W’AMAGURU (FOOTBALL) Y’ABAGORE:

  • Umurenge wa Kacyiru watwaye Igikombe utsinze Mageragere ibitego 4 ku busa
  • Umurenge wa Kacyiru mu bagore niwo watwaye igikombe.

MU MUKINO W’INTOKI (VOLLEYBALL): 

  • Abagore: Umurenge wa Kicukiro niwo uzahagararira Umujyi

MU MUKINO W’INTOKI (BASKETBALL): 

  • Mu bagore n’abagabo, Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n’Akarere ka Kicukiro. 

MURI SITBALL: 

  • Mu bagore n’abagabo, Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n’Akarere ka Gasabo.
Back