UMURENGE WA NYARUGENGE WONGEYE GUTWARA IGIKOMBE CY’UMURENGE KAGAME CUP
Uyu munsi Tariki 26 Mutarama 2024 nibwo harimo gusozwa imikino ya nyuma y’umurenge Kagame Cup mu Karere ka Nyarugenge. Umukino wa Nyuma wahuje Umurenge wa Nyarugenge n’uwa Kigali maze birangira umurenge wa Nyarugenge utwaye igikombe. Mu bagore naho Umurenge wa Nyakabanda wegukanye igikombe utsinze uwa Kanyinya.
Iyi mikino yitabiriye n’imirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge, aho imirenge yose yagiye ihura maze imirenge ibiri ariyo umurenge wa Nyarugenge na Kigali mu bagabo ariyo zageze ku mukino wa nyuma naho mu bagore akaba ari Umurenge wa Nyakabanda n’uwa Kanyinya.
Imikino ya nyuma yabereye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo aho yitabiriye n’abayobozi banyuranye barimo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Abayobozi b’imirenge yageze ku mukino wa nyuma, n’abandi.
Uyu mukino ntiwari woroshye ku mpande zombi kuko Umurenge wa Nyarugenge washakaga kongera kwegukana igikombe ku nshuro ya kabiri mu gihe umurenge wa Kigali nawo washakaga kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere.
Igice cya mbere cyarangiye Umurenge wa Nyarugenge uyoboye n’igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 29. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0. Mu gice cya kabiri Umurenge wa Kigali waje kukishyura ku munota wa 49 kuri penaliti. Nyuma y’iki gitego cy’umurenge wa Kigali nta kindi gitego cyabonetse mu mukino. Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Nk’uko amategeko abiteganya, iyo amakipe anganyije atera penaliti. Mu gutera Penaliti Umurenge wa Nyarugenge watsinze uwa Kigali 5-3, maze wegukana igikombe ku nshuro yayo ya kabiri wikurikiranya. Mu bagore naho umukino wa Nyuma warangiye Umurenge wa Nyakabanda utsinze uwa Kanyinya ibitego 2-0.
Tubibutse ko umurenge wa Nyarugenge ari nawo ufite igikombe cy’umurenge Kagame Cup cy’umwaka ushize mu rwego rw’igihugu.