UMURENGE WA RWEZAMENYO WIBUTSE KU NSHURO YA 27 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri iki cyumweru tariki ya 06 Kamena nkuko bisanzwe buri mwaka mu Murenge wa Rwezamenyo hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no Gusuura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi aho abakitabiriye basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda n’aho rugeze rwiyubaka, ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250. Nyuma kandi hashyizwe indabo ahanditswe amazina y’abanyeshuri n’abarimu baguye ku ishuri ry’Intwari ndetse no ku ishuri ry’Abafurere i Nyamirambo kuri Saint Joseph Integrated Technical College.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza witabiriye iki gikorwa yavuze ko Abanyarwanda banze kuba imbata z’amateka mabi y’ivangura, bimika umuco wo gukorera hamwe no kwiyubaka kandi baharanira kugumana ubumwe nk’Abanyarwanda ndetse n’igihugu, mu rwego rwo gusigasira iterambere igihugu cyimaze kugeraho.
Bwana Ngabonziza yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ngombwa kandi ko ari inshingano ya buri wese wumva kandi akanasobanukirwa ko Jenoside ari icyaha ndengakamere kigomba kurwanywa no gukumirwa ntikizongere ukundi.
Nyuma y'Uyu muhango habaye igikorwa cyo gushyikiriza inzu umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rwezamenyo, iyi nzu yubatswe kubufatanye n'Urubyiruko yuma y'uko iyo yarafite isenywe n'ibiza.