UMURYANGO WEEAT WASUWE N’UMUNYAMABANGA MUKURU WA FRANCOPHONIE

Kuri uyu wa gatanu Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo uri mu Rwanda yasuye Umuryango WEEAT (Women Economic Empowerment and Advisory Trust) mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo.

Uyu muryango wasuwe na Madamu Mushikiwabo ukaba uterwa ikunga n’Umuryango wa Francophonie mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza n’ iterambere ry’Umugore.

Mu kiganiro Madamu Mushikiwabo yahaye abanyamuryango ba WEEAT yagarutse ku iterambere ridaheza ko ariryo rishobora kuzamura imibereho myiza y’Umuryango aho yagaragaje ko ibikorwa byose bykorwa Umugore yibagiranye nta cyo byamara, kandi ko Umuryango ayoboye uzakomeza gufasha mu bikorwa by’iterambere mu bihugu binyamuryango kandi Umugore agakomeza kuza imbere.

Yagaragaje ko Nyuma y’aho icyorezo cya COVID 19 kiziye hagaragara ko cyagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu cyane abagore mu byumwihariko francophonie yashyizeho gahunda yo gufasha imishinga itandukanye igashyirwamo miliyoni 3 z’ama Euro kugira ngo mu bihugu binyamuryango hagire ibikorwa bikorwa bigamije mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibi bibazo ari naho Umuryango WEEAT wabonye inkunga.

Uyu muryango ukaba ufasha abagore bari basnzwe bakora ibikorwa byo kuzunguza guhindura imirimo aho bakora cyane cyane mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.

Back