UMUSHINGA UHARANIRA KO NTA MWANA WATA ISHURI MURI NYARUGENGE UMAZE GUSUBIZA ABANA 802 MU ISHURI

Umushinga uharanira ko nta mwana wata ishuri ni umushinga ugamije kugarura mu ishuri abana baritaye ndetse no gushyira mu ishuri abatarigeze barijyamo kandi bagejeje imyaka yo kwiga. 

Mu karere kacu ka Nyarugenge, uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Akarere na Save the children binyuze mu mushinga wabo “Zero out of school children”

Mu cyumweru gishyize, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, Madamu Umwamahoro Genevieve yahuye n’abahagarariye urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'akarere, Umurenge na Save the Children barebera hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2024 mu gikorwa cyo kubarura abana bataye ishuri n'abatararigezemo, abana bagarutse ndetse n'abatangijwe. Banagarutse ku mbogamizi bahuye nazo n'uburyo zakwirindwa mu bikorwa bizakurikira ndetse banarebera hamwe imikoranire n'ibigiye kwitabwaho muri uyu mwaka wa 2025 kugira ngo abana bose bari hanze y'ishuri bagaruke mu ishuri. 

Kuva uyu mushinga watangira mu karere kacu ka Nyarugenge mu kwezi kwa Gashyantare 2024 umaze gusubiza abana 802 mu ishuri. Urubyiruko rw'abakorerabushake aho ruri hirya no hino mu midugudu rugenzura ko nta mwana uta ishuri cyangwa se ngo avutswe uburenganzira bwo kujyanywa mu ishuri kandi agejeje igihe cyo gutangira. 

Mu karere ka Nyarugenge hari ibigo by’amashuri 121 birimo iby’amashuri yisumbuye, amashuri abanza n’amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro. 

Back