UMUSHINJACYAHA YAKANGURIYE ABATUYE NYAMIRAMBO KWIRINDA IHOHOTERWA

Madamu Umumararungu Marie Rose, Umushinjacyaha ukuriye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rw’Akarere ka Nyarugenge yatanze ikiganiro mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Nyamirambo Akabari ka Rugarama Umudugudu wa Tetero. Ni ikiganiro cyibanze ku gukumira no kubungabunga ibimenyetso ku byaha byihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo. Yasobanuriye abari aho ibyaha bikomeye bibangamira ubusugire bw’umuryango nyarwanda birimo: gusambanya abana, gukoresha uwo mwashakanye imibonano ku gahato, guta urugo, guhoza ku nkuke uwo mwashakanye, ubusambanyi, ubuharike n’ubushoreke.

Yabwiye abitabiriye Inteko ko ibi byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko

bikwiye kwirindwa. Yagaragaje ko umuryango mwiza ari wo shingiro ry’uburere bwiza bw’abana, iterambere n’umutekano mu muryango. Yagize ati:”iyo urugo  rubanye neza ,ruba rwubakishe ku rukundo n’ubwumvikane abana bakura neza ,bakiga kandi bagakomera ku ndagagaciro.”

Yasobanuriye abari aho uko icyaha cyo gusambanya umwana gikorwa, ingaruka zabyo n’uburyo bwo kukirinda abana. Yibukije ko igihe icyaha kibaye, abaturage bagomba gutanga amakuru ku gihe kandi bakabungabunga ibimenyetso kugira ngo ubutabera bukorwe neza.

Inama yarangiye abantu bafite ubumenyi bushya n’ubushake bwo guhindura imyumvire.

Buri wese yiyemeje kuba ijisho n’ugutwi by’umuryango we no kurengera uburenganzira bwa buri wese cyane cyane abana n’abagore.

Back