UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA W'AKARERE ARASABA ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B'IMIRENGE GUSHYIRA INGUFU MU GUCYEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Bwana NGABONZIZA Emmy yayoboye inama uhuza itsinda rikurikirana gahunda yo gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, iyi nama ikaba yari yanitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere.

Muri iyi nama Umuyobozi Nshingwbaikorwa akaba yongeye gusaba Abanyamabanga Nshingwabaikorwa b’Imirenge gushyira ingufu zishoboka mu gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage kuko nta terambere rigaragara twaba dufite mu gihe hari abaturage bafite abana batiga, abandi barwaye bwaki bakibana n’amatungo mu nzu n’ibindi bibazo nkibyo.

Nkuko byagaragajwe n’imibare y’ibatura ryakozwe muri Nyarugenge mu Mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2017 hagaragaraga abaturage bafite ibibazo bitandukanye birimo kutagira ubwiherero, kugira ubwiherero butujuje ibisabwa, imiryango isaga 132 ntago yari ifite aho kuba, imiryango isaga igihumbi Magana abiri yo yabanaga n’amatungo ndetse abana bagera kuri Magana ane bari bafite imirire mibi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere akaba yaragaragaje ko ubu bishimira ko Imiryango yose itari ifite ubwiherero bwubatswe niyari ifite ubumeze nabi yabusannye, ahari haragaragaye amavunja ubu yose yakize, Imiryango yose yabanaga n’amatungo yamaze gutandukana nayo, ndetse imiryango 132 yari idafite aho kuba ubu 99 yamaze kuhabona  n’ indi 33 isigaye ubu inzu zabo zikaba zigiye kuzura ariko anasaba ko hakomeza gukurikiranwa mu Mirenge itandukanye hakarebwa niba ntabindi bibazo byaba bikomeza kuvuka nyuma y’ ibi byari byagaragajwe kugira ngo nabyo bikomeze gukurikiranwa.

Back