UMUYOBOZI W’AKARERE YAKANGURIYE ABATUYE NYAMIRAMBO GUKOMEZA KWITA KU ISUKU
Bwana Ingangare Alexis, Umuyobozi Nshingabikorwa w’akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa kabiri tariki 03 Kamena 2025 yitabiriye Inteko y’abaturage yateraniye mu Murenge wa Nyamirambo abashishikariza kudatezuka ku muco wo kugira isuku haba aho batuye ndetse no mu ngo zabo. Yanabasabye kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo, gukora bakikura mu bukene n’ibindi.
Yatangiye ashimira abaturage ku buryo bitwaye neza mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,anabashishikariza gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagarutse ku iterambere ry’umuturage n’imibereho myizandetse yibutsa abaturage ko kubaka mu kajagari bidindiza iterambere asaba ko buri wese wifuza kubaka abanza agasaba ibyangombwa.
Umuyobozi yagarutse kandi ku kibazo cy’igwingira ry’abana asaba ko ababyeyi ko bategura
Indyo yuzuye ntibite ku bana babo bonyine ahubwo banareba uko bafasha abaturanyi bafite abana bafite icyo kibazo. Yashishikarije ababyeyi kohereza abana ku ishuri ,kuko umwana utiga ashobora kuba ikibazo aho kuba igisubizo. Yagize ati: ”Umwana wese ni uw’Igihugu agomba kwitabwaho,”
Yasoje asaba abaturage gukora cyane bakikura mu bukene badategereje guhabwa ahubwo bashakashaka ibisubizo ndetse no kwitabira kwishyura Mutuelle de Sante kugira ngo hatagira urwara akarembera mu rugo.
Abaturage bitabiriye inama bafashe icyemezo cyo gushyira mu bikorwa ibi bitekerezo byubaka, biyemeza kuba urugero rwiza mu muryango Nyarwanda.