UMUYOBOZI W’AKARERE YASHISHIKARIJE ABATURAGE GUKOMEZA KWITABIRA SIPORO RUSANGE

Muri Siporo rusange (Car Free Day) yabaye ejo hashize Tariki ya 14 Nzeri 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yashishikarije abaturage gukomeza kwitabira siporo rusange n’izindi gahunda za siporo kuko bituma bagira ubuzima bwiza. Yerekanye ko siporo ari bumwe mu buryo bufasha abantu kurwanya indwara bityo bagahora bafite ubuzima bwiza bagakora bakiteza imbere bo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere kandi yaboneyeho umwanya wo kubakangurira gukomeza kwitabira n'izindi gahunda za leta zigamije iterambere ryabo.  Yanabasabye kandi gukomeza kwitegura neza abashyitsi bazitabira irushanwa ry’Isi ry'umukino w’amagare (UCI) rizabera hano Kigali mu Rwanda kuva Tariki 21 kuza 28 Nzeri 2025. Yagize ati: “Muzabe muhari ku bwinshi mwirebere umukino w’amagare mu ituze, abafana mufane nk’uko musanzwe muryoherwa n’uriya mukino”

Iyi siporo Rusange yabereye muri Parikingi ya Kigali Pele Stadium yitabiriwe n’abaturage basaga 2500 aho bakoze ibikorwa bitandukanye bya Siporo birimo:

  • Imyitozo ngororangingo
  • Kwiruka n’amaguru
  • Gukoresha igare
  • Umukino wa Skating
  • Tenis y’abana
  • Gukina football n’indi mikino
Back